Ticker

6/recent/ticker-posts

Waruziko Gutinda[kwanga] konsa umwana uvutse bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwe


                                 
INGARUKA MBI ZITEGEREJE ABA MAMA BANZE KONSA!


Mu buzima bw'umwana, iminsi igihumbi ya mbere (1000 first days) iva ku munsi wa mbere atwise kugeza ku myaka ibiri y’amavuko, ni igihe cy’ingenzi cyane mu mikurire ye, mu bwenge, ubuzima bwiza, n’ejo hazaza he.

Muri iki gihe, konsa ni kimwe mu by’ingenzi bifasha umwana kugira ubuzima buzira umuze.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rigira inama ababyeyi ko umwana akwiye gutangira konka mu isaha ya mbere akivuka, kandi akonswa gusa mu mezi atandatu ya mbere (nta kindi kintu na kimwe agomba guhabwa, kabone nubwo yaba ari amazi), hanyuma agakomeza konsa kugeza nibura ku myaka ibiri y’amavuko ndetse abona niryo yuzuye.

Ariko hari ababyeyi bahitamo guha abana amata y’inka cyangwa andi mata y’ifu, bakirengagiza uburemere bw’ingaruka mbi bishobora kugira ku mwana. Dore zimwe mu ngaruka mbi zo guha amata umwana aho kumwonsa:

1. Kongera ibyago by’indwara zikomoka ku mikorere y’umubiri (Infections).

a. Indwara z’amatwi (Otitis Media): Abana bahawe amata y’ifu bagira ibyago byinshi byo kurwara amatwi ugereranyije n’abonswa, kuko amashereka aba arimo za antibodies zifasha kurinda umwana indwara.

b. Indwara z’ubuhumekero: Abana batonswa baba bafite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara zifata ubuhumekero nko gukorora no guhumeka nabi.

c.Impiswi (Diarrhea): Kunywa amata y’ifu bishobora kongera ibyago byo kurwara impiswi kuko atarimo intungamubiri zirinda umubiri nk’izo mu mashereka

2. Ibibazo by’igogora (Digestive Issues)

a.Indwara zo mu mara no (Constipation) Amata y’ifu ashobora gutera ibibazo nk’ibyo mu igogora, birimo kurwara amara cyangwa kugira gaz nyinshi mu nda.

b.Allergie y’amata: Abana bahawe amata y’ifu bagira ibyago byinshi byo kugira allergie ku mata cyangwa intungamubiri ziri mu mata.

c.Igogora rikorwa nabi: Amata y’ifu siyoroshye gutunganywa numubiri cg no gukoreshwa n’umubiri nk’amashereka, bityo bamwe mu bana bishobora kubatera iseseme cyangwa kuribwa mu mara.Ingaruka z’igihe kirekire (Long-term Health Risks)

3.Diabete y’ubwoko bwa 1 na 2: Hari ubushakashatsi bwerekana ko abana batonswa baba bafite ibyago byo kuzagira diabete y’ubwoko bwa mbere cyangwa ubwa kabiri.

4.Umubyibuho ukabije (Obesity): Abana bahawe amata y’ifu bagira ibyago byinshi byo kugira umubyibuho ukabije mu buto bwabo cyangwa bakuze.

5.Indwara z’amara nka Celiac Disease na Inflammatory Bowel Disease: Formula feeding ifitanye isano no kongera ibyago byo kurwara izi ndwara z’udusabo tw’amara.

5b.Kanseri y’amaraso (Leukemia): Hari ubushakashatsi bwerekana isano hagati yo guha umwana amata y’ifu n’izamuka ry’ibyago byo kurwara leukemia.

6.Gupfa biturutse ku mpamvu itazwi (SIDS – Sudden Infant Death Syndrome): Amashereka agabanya cyane ibyago byo gupfa kw’umwana bitunguranye.
Ibindi byagenderwaho (Other Considerations)

Imiterere y’intungamubiri: Nubwo amata y’ifu yagerageje kwegeranya intungamubiri nk’iza mashereka, ntabwo ashobora kuyasimbura neza, cyane cyane mu bijyanye n’antibodies n’indi miti y’umubiri isanzwe iri mu mashereka.

Ubworohe n’imikoreshereze: Konka biroroshye kandi umwana yonka igihe cyose abishaka, mugihe amata y’ifu bisaba kuyateka, kuyavanga, kuyabika neza ndetse no kugira amazi meza, ibyo byose bishobora kuba imbogamizi mu bice bitandukanye ku buzima bwumwana uyahabwa.
icyitonderwa.

Nubwo ibyo byose bivuzwe haruguru ari ibyago bishoboka, hari abana benshi banywa amata y’ifu bagakura neza. Ariko nk’uko Mayo Clinic ibigaragaza, konsa ni uburyo budasimburwa mu gutanga intungamubiri, ubudahangarwa, n’urukundo ku mwana.

Niba ufite impungenge ku bijyanye n’uburyo bwo kugaburira umwana wawe, jya ugisha inama abaganga cyangwa abajyanama b’ubuzima kugira ngo bagufashe gufata umwanzuro mwiza kandi ujyanye n’aho uherereye n’imibereho yawe.



Post a Comment

2 Comments

  1. Thx brother katubibwire aba babyeyi

    ReplyDelete
  2. Courage bro. Uduhaye INAMA nziza cyane

    ReplyDelete