![]() |
| Dr Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije |
Dr Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025, Dr Bernadette
Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, asimbuye Dr Valentine
Uwamariya, wari umaze igihe gito muri izi nshingano kuva muri Kamena 2024.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko
uyu mwanya uhawe Dr Arakwiye mu rwego rwo gukomeza kunoza imiyoborere
y’ibidukikije no kurengera ibidukikije mu buryo bujyanye n’icyerekezo
cy’igihugu.
Dr Arakwiye ni impuguke mu bijyanye n’ibidukikije, afite
uburambe mu mirimo y’ubushakashatsi, ubuyobozi no guteza imbere ibikorwa
bigamije kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere. Mbere yo kugirwa
Minisitiri, yakoraga mu bigo mpuzamahanga n’ibigo by’imbere mu gihugu byita ku
bidukikije.
Dr Valentine Uwamariya, yasimbuwe, yari amaze amezi arenga
12 ari Minisitiri w’Ibidukikije, nyuma yo kuva ku mwanya wa Minisitiri
w’Uburezi. Yibukirwa ku bikorwa byo guteza imbere imikoreshereze myiza
y’amashyamba, imishinga yo kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubufatanye
n’amahanga mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Iri hindura mu myanya rikomeje kuba igice cy’ivugurura rya Guverinoma ryatangajwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, rigamije kongera ireme no guha imbaraga inzego z’ubuyobozi.
![]() |
| Dr.Valentine Uwamariya |
Dr.valentine uwamariya abicishije kurukuta rwa x yahoze yitwa twitter yanditse agira ati " Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame sinabona amagambo abashimira mu buryo bukwiye; kuba muri Guverinoma muyoboye byanyigishije byinshi kandi bizakomeza kumbera impamba. I am forever greatful to you, Your Excellency!


0 Comments