Ticker

6/recent/ticker-posts

🚨AMAKURU AGEZWEHO | Dr Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije

                     

Dr Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije

Dr Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nyakanga 2025, Dr Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, asimbuye Dr Valentine Uwamariya, wari umaze igihe gito muri izi nshingano kuva muri Kamena 2024.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko uyu mwanya uhawe Dr Arakwiye mu rwego rwo gukomeza kunoza imiyoborere y’ibidukikije no kurengera ibidukikije mu buryo bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Dr Arakwiye ni impuguke mu bijyanye n’ibidukikije, afite uburambe mu mirimo y’ubushakashatsi, ubuyobozi no guteza imbere ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere. Mbere yo kugirwa Minisitiri, yakoraga mu bigo mpuzamahanga n’ibigo by’imbere mu gihugu byita ku bidukikije.

Dr Valentine Uwamariya, yasimbuwe, yari amaze amezi arenga 12 ari Minisitiri w’Ibidukikije, nyuma yo kuva ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi. Yibukirwa ku bikorwa byo guteza imbere imikoreshereze myiza y’amashyamba, imishinga yo kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubufatanye n’amahanga mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Iri hindura mu myanya rikomeje kuba igice cy’ivugurura rya Guverinoma ryatangajwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, rigamije kongera ireme no guha imbaraga inzego z’ubuyobozi.

                    

Dr.Valentine Uwamariya

Dr.valentine uwamariya abicishije kurukuta rwa x yahoze yitwa twitter yanditse agira ati " Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame sinabona amagambo abashimira mu buryo bukwiye; kuba muri Guverinoma muyoboye byanyigishije byinshi kandi bizakomeza kumbera impamba. I am forever greatful to you, Your Excellency! 


Post a Comment

0 Comments