Ticker

6/recent/ticker-posts

Perezida Kagame yavuze ko Giants of Africa yabaye ikiraro cyo guteza imbere impano no kubaka ibikorwaremezo bya siporo.

 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Masai Ujiri watangije Umuryango Giants of Africa,
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Masai Ujiri watangije Umuryango Giants of Africa, utegura iserukiramuco rihuza urubyiruko mu bikorwa byo guteza imbere impano zarwo muri siporo n’ahandi. Ati “Kubera ko Masai mubona hano, yashoye ubushake bwe, umwanya we, amafaranga ye, kugira ngo ashyire hamwe ibi mubona, iri serukiramuco. Ndagushimira Masai. Iyo ngushimira, mba ngira ngo byumvikane binyuze mu muryango wawe uri hano, abagushyigikira kugira ngo uhuze izi mpano tubona hano.


Perezida Kagame yavuze ko Giants of Africa yabaye ikiraro cyo guteza imbere impano no kubaka ibikorwaremezo bya siporo. Ati “Ndashaka guha ikaze ibihugu 20 bihagarariwe hano. Tubahaye ikaze, tubifurije kumva ko muri iwanyu, mu gihe muri hano. Kandi ubwo muzaba mwasubiye iwanyu n’ikindi gihe muhawe ikaze hano.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko rugomba kwigirira icyizere, rugahora ruharanira kugera ku nzozi zo kuba ibihangange. Ati “Nshaka kubakangurira kwizera ko ubuhangange buri muri mwe. Ubundi mujye hanze mushyiremo umwanya mufite, ibikoresho mufite, mushyire umwanya mu kibuga, hanze y’ikibuga hanyuma ibyo bizagaragaza ibihangange biri muri mwe.”


Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite byose birimo n’impano z’urubyiruko n’ibindi byawufasha mu kugera ku iterambere, bityo igikenewe ari uko Afurika yigirira icyizere. Ati “Afurika ikeneye kwizerera mu buhangange bwayo. Ibyo dukeneye gukora ibyo ibihangange bikora, birakura, bigatera imbere, bigahagarara bikiyizera. Kandi Afurika ntabwo yakomeza gusigara inyuma y’ibindi bice by’Isi. Kubera iki? Ni ikibazo kidashobora kubona igisubizo.”

Post a Comment

0 Comments