Ticker

6/recent/ticker-posts

Leta yatangije ku mugaragaro amahugurwa y’Icyongereza ku barimu bo muburezi bw'ibanze.


Barimu bacu, turabibutsa ko amahugurwa y'Icyongereza yatangiye kandi akomeje. Mukomeze mwiyungure ubumenyi!


Leta yatangije ku mugaragaro amahugurwa y’Icyongereza ku barimu .

Kigali, Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) mwitangazo yasize hanze kuruyu wa 27 kanama 2025 yatangaje ko yatangije ku mugaragaro amahugurwa y’icyongereza agenewe abarimu mu gihugu hose. Aya mahugurwa azajya akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online), aho buri mwarimu aziga bijyanye n’umwanya we.

Nk’uko byatangajwe, abarimu biyandikishije maze bagahabwa email ibasaba kwitegura aho yagiraga it “Your EF Course has Started”,

Ababonye ubwo butumwa kuri email nibo kwikubitiro bemerewe gutangira amasomo. Uyu ni umushinga ugamije guteza imbere ubumenyi bw’Icyongereza mu barezi barerera u Rwanda , hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no kwinjira mu cyiciro gishya cy’imyigishirize ishingiye ku rurimi rw’Icyongereza.

Ibitenganyijwe gukorwa

Abarimu bemerewe kwitabira amasomo basabwe kugendera kuri izi ntambwe zikurikira:

1. Gukoresha telephone cyangwa mudasobwa , bagashyiramo application ya EF Corporate Learning

2. Gufungura konti bakoresheje email bifashishije biyandikisha

3. Gukora ikizamini cy’ibanze cyitwa Placement Test

4. Kwitabira amasomo buri gihe, mwarimu aha asabwa kuba ari ahantu hatekanye nakavuye gahari
Aya mahugurwa agamije gufasha abarimu kubona impamyabumenyi yo kurwego rwa B2 mu rurimi rw’Icyongereza, nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri Nº 033/03 ryo kuwa 12/11/2024, rigena ibisabwa ku barimu bo mu burezi bw’ibanze.

Ni igice cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mashya agenga umwuga w’ubwarimu mu Rwanda (Teacher Statute).

Nkuko bigaragara mw’itangazo REB yasohoye yatanze umurongo witumanaho wakifashishwa mu gusaba ubufasha ndetse n’ibisobanuro byisumbuyeho

Abarimu Bakeneye Ubufasha Bashobora Guhamagara nimero zatelephone zikurikira:

. 0796 895 372 / 0796 884 746 / 0796 888 975

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu guteza imbere ubushobozi bw’abarimu. Kuba icyongereza cyaratoranyijwe nk’ururimi rw’imyigishirize, bisaba ko abarimu bose bagira ubumenyi buhagije mu kucyigisha neza no kugihuza n’ibiganiro by’abanyeshuri.

Abarimu batabonye email yemeza ko bemerewe kwitabira aya mahugurwa ntabwo bemerewe gutangira amasomo. Gusa hari amahirwe ko indi gahunda izatangazwa mu bihe biri imbere.

Komeza ukurikirane ibikorwa bya REB na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo ubone amakuru agezweho ku mahugurwa, impinduka mu myigishirize n’amategeko mashya agenga uburezi.





Post a Comment

0 Comments