![]() |
| Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatanu, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Ntara y'Iburasirazuba. |
Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu
wa Gatanu, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Ntara y'Iburasirazuba. Muri
aya masaha ari mu Cyanya cyuhirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe. Ni icyanya
gifite hegitari 1173, gikorerwamo ubuhinzi n'abasaga ibihumbi 3.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abahinzi
bibumbiye muri Koperative y’Abahinzi ba Nasho (NAICO) gukoresha neza
ikoranabuhanga rizwi nka pivoti, ryifashishwa mu kuhira imyaka, kugira ngo
bongere umusaruro.
Ni ubutumwa yabahaye kuri uyu wa Gatanu ubwo yasuraga
umushinga w’ubuhinzi bwuhira bukoresha ingufu z’imirasire y’izuba i Nasho, aho
yatangiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Ntara y'Iburasirazuba,
mu kureba imishinga y’ingenzi mu buhinzi n’uko ishyirwa mu bikorwa.
Uyu mushinga wuzuye utwaye akayabo ka miliyoni zisaga 54
z’amadolari y’Amerika, ukaba waratangijwe hagamijwe kurushaho kongera umusaruro
w’abahinzi no kugabanyiriza abahinzi umutwaro wo gukora ubuhinzibubagora ariko
butabungura.
Muri uwo mushinga hasanwe imihanda y’imigenderano ya
kilometero 24 ndetse n’indi mishya y’ibilometero 10 yahanzwe hagamijwe
korohereza abahinzi mu bikorwa by’ubuhinzi no gutwara umusaruro.
Koperative ya NAICO ni yo yabumbiwemo abahinzi basaga 2100
bakorera ahari uwo mushinga bakaba bakaba ari bo bacunga oiryo koranabuhanga
banaribyaza umusaruro.
Kugeza uyu munsi umusaruro w’ibigori ingunga imwe ubarirwa hagati ya toni 5.5 na toni 10 kuri hegitari, na ho uw’ibishyimbo ukaba ubarirwa muri toni 1.5 kuri gegitari. Ku birebana na soya, na ho babona umusaruro wa toni 1.3 kuri hegitari.
Mu ruzinduko Kandi Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva,
yasuye Uruganda rukora amata y’ifu ruherereye mu cyanya cy’inganda cya
Nyagatare. Uru ruganda, Inyange Milk Powder Plant, rutunganya toni 40 z’amata
y’ifu ku munsi


0 Comments