![]() |
| Mu Rwanda, kubika intanga n’urusoro birashoboka kandi bigengwa n’amategeko |
Mu Rwanda, kubika intanga n’urusoro
birashoboka kandi bigengwa n’amategeko
Mu Rwanda, abantu bashobora kubika intanga (sperme)
cyangwa urusoro (ovules) hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugira ngo bazazikoreshe
mu gihe kizaza. Ibi bikorwa bikorwa hashingiwe ku cyemezo cy’ubuvuzi cyemewe
n’inzobere, nk’uko biteganywa n’Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ryemejwe
n’Inteko Ishinga Amategeko.
Amategeko n’amabwiriza agenga kubika
intanga n’urusoro
Ingingo ya 74 y’iryo tegeko ivuga ko kubika intanga
cyangwa urusoro bigamije kubibungabunga igihe kirekire, ku buryo bizifashishwa
mu bihe bizaza. Ubusabe bwo kubika bigomba kuba bushingiye ku mpamvu zifatika,
zujuje ibisabwa mu mategeko, amahame y’imyitwarire mu buvuzi, ndetse n’ibisabwa
bijyanye n’ibikoresho bikoreshwa.
Intanga n’urusoro bibikwa mu bigo byemewe bitanga
serivisi z’ubuvuzi, mu gihe cy’imyaka 10. Nyamara, iyo imyaka 5 ishize
bidakoreshwa kandi nta mpamvu ifatika ibisobanura, icyo kigo gifite
uburenganzira bwo kubijugunya, cyane cyane iyo ubwishyu bwari bwumvikanyweho
butatanzwe.
Ni bande bemerewe kubika intanga
n’urusoro?
Dr. Yvan Butera, inzobere mu buvuzi, avuga ko nubwo
iyi serivisi yibanda ku bashyingiranywe, hari impamvu z’ubuvuzi zituma n’umuntu
ku giti cye yemererwa kubika intanga cyangwa urusoro. Urugero, abarwaye indwara
nka kanseri ishobora kwangiza imyanya ndangagitsina bashobora kubikora mbere yo
gutangira ubuvuzi.
Yagize ati:
“Hari uburyo bwo kuvura nka chimiothérapie na
radiothérapie bushobora kwangiza ubushobozi bwo kororoka. Mbere yo gutangira
ubwo buvuzi, umuntu yemerewe kubika intanga ze, kugira ngo azazikoreshe nyuma
yo gukira.”
Hari kandi abantu bavukana ibyago byinshi byo
kurwara indwara zikomeye zishobora kugira ingaruka ku myanya y’imyororokere.
Abo nabo bemerewe guteganyiriza ejo hazaza hakiri kare, bakabika intanga
cyangwa urusoro.
Ubundi buryo bwo gufashwa kororoka
hakoreshejwe ikoranabuhanga
Amavuriro amwe mu Rwanda atanga serivisi zijyanye no
gufasha abantu kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibi bikorwa ariko
bifitweho amabwiriza akomeye harimo imyaka y’ubukure yemewe: abagabo hagati
y’imyaka 21 na 45, naho abagore hagati y’imyaka 21 na 40.
Ingingo ya 69 y’itegeko igaragaza ko
abashyingiranywe bafite ibibazo byo kutabyara cyangwa abifuza kubungabunga
uburumbuke bwabo aribo bemerewe gukoresha ubu buryo.
Iri tegeko rinateganya ishyirwaho rya Komite
ishinzwe kugenzura imikorere y’ibi bikorwa, ndetse n’inshingano za buri kigo
gitanga izi serivisi nk’uko bivugwa mu ngingo ya 81. Izi nshingano zirimo
gutanga amakuru arambuye, kubungabunga ibanga ry’abasaba serivisi, no kubika
inyandiko zose zijyanye n’ubuvuzi.
Intanga zishobora gukoreshwa nyuma
y’urupfu?
Ingingo ya 84 y’itegeko ivuga ku bijyanye no
gukoresha intanga cyangwa urusoro nyuma y’urupfu rw’uwari nyirabyo. Nta
wemerewe gukoresha intanga cyangwa urusoro rw’umuntu wapfuye, keretse igihe uwo
muntu yari yarabyemeye mu nyandiko akiri muzima.
Imibare ku bibazo by’uburumbuke mu
Rwanda
Dr. Butera yanagaragaje ko 30% by’ibibazo byo
kutabyara bikomoka ku bagabo, 30% ku bagore, 30% bikomoka kuri bombi, naho 10%
bisigaye biterwa n’izindi mpamvu zitamenyekanye.

0 Comments