Ticker

6/recent/ticker-posts

Mu Rwanda ushobora kubitsa intanga n’urusoro ukazazikoresha mu gihe wagennye |sobanukirwa

 

Mu Rwanda, kubika intanga n’urusoro birashoboka kandi bigengwa n’amategeko

 

Mu Rwanda, kubika intanga n’urusoro birashoboka kandi bigengwa n’amategeko

Mu Rwanda, abantu bashobora kubika intanga (sperme) cyangwa urusoro (ovules) hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugira ngo bazazikoreshe mu gihe kizaza. Ibi bikorwa bikorwa hashingiwe ku cyemezo cy’ubuvuzi cyemewe n’inzobere, nk’uko biteganywa n’Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Amategeko n’amabwiriza agenga kubika intanga n’urusoro

Ingingo ya 74 y’iryo tegeko ivuga ko kubika intanga cyangwa urusoro bigamije kubibungabunga igihe kirekire, ku buryo bizifashishwa mu bihe bizaza. Ubusabe bwo kubika bigomba kuba bushingiye ku mpamvu zifatika, zujuje ibisabwa mu mategeko, amahame y’imyitwarire mu buvuzi, ndetse n’ibisabwa bijyanye n’ibikoresho bikoreshwa.

Intanga n’urusoro bibikwa mu bigo byemewe bitanga serivisi z’ubuvuzi, mu gihe cy’imyaka 10. Nyamara, iyo imyaka 5 ishize bidakoreshwa kandi nta mpamvu ifatika ibisobanura, icyo kigo gifite uburenganzira bwo kubijugunya, cyane cyane iyo ubwishyu bwari bwumvikanyweho butatanzwe.

Ni bande bemerewe kubika intanga n’urusoro?

Dr. Yvan Butera, inzobere mu buvuzi, avuga ko nubwo iyi serivisi yibanda ku bashyingiranywe, hari impamvu z’ubuvuzi zituma n’umuntu ku giti cye yemererwa kubika intanga cyangwa urusoro. Urugero, abarwaye indwara nka kanseri ishobora kwangiza imyanya ndangagitsina bashobora kubikora mbere yo gutangira ubuvuzi.

Yagize ati:

“Hari uburyo bwo kuvura nka chimiothérapie na radiothérapie bushobora kwangiza ubushobozi bwo kororoka. Mbere yo gutangira ubwo buvuzi, umuntu yemerewe kubika intanga ze, kugira ngo azazikoreshe nyuma yo gukira.”

Hari kandi abantu bavukana ibyago byinshi byo kurwara indwara zikomeye zishobora kugira ingaruka ku myanya y’imyororokere. Abo nabo bemerewe guteganyiriza ejo hazaza hakiri kare, bakabika intanga cyangwa urusoro.

Ubundi buryo bwo gufashwa kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga

Amavuriro amwe mu Rwanda atanga serivisi zijyanye no gufasha abantu kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibi bikorwa ariko bifitweho amabwiriza akomeye harimo imyaka y’ubukure yemewe: abagabo hagati y’imyaka 21 na 45, naho abagore hagati y’imyaka 21 na 40.

Ingingo ya 69 y’itegeko igaragaza ko abashyingiranywe bafite ibibazo byo kutabyara cyangwa abifuza kubungabunga uburumbuke bwabo aribo bemerewe gukoresha ubu buryo.

Iri tegeko rinateganya ishyirwaho rya Komite ishinzwe kugenzura imikorere y’ibi bikorwa, ndetse n’inshingano za buri kigo gitanga izi serivisi nk’uko bivugwa mu ngingo ya 81. Izi nshingano zirimo gutanga amakuru arambuye, kubungabunga ibanga ry’abasaba serivisi, no kubika inyandiko zose zijyanye n’ubuvuzi.

Intanga zishobora gukoreshwa nyuma y’urupfu?

Ingingo ya 84 y’itegeko ivuga ku bijyanye no gukoresha intanga cyangwa urusoro nyuma y’urupfu rw’uwari nyirabyo. Nta wemerewe gukoresha intanga cyangwa urusoro rw’umuntu wapfuye, keretse igihe uwo muntu yari yarabyemeye mu nyandiko akiri muzima.

Imibare ku bibazo by’uburumbuke mu Rwanda

Dr. Butera yanagaragaje ko 30% by’ibibazo byo kutabyara bikomoka ku bagabo, 30% ku bagore, 30% bikomoka kuri bombi, naho 10% bisigaye biterwa n’izindi mpamvu zitamenyekanye.

 

Post a Comment

0 Comments