![]() |
| Ese ujya wibaza uko ikibazo cy’imodoka zikerereza abagenzi zitegereje kuzura muri Kigali cyakemuka? Hari icyo ubushakashatsi bwagaragaje nk’igisubiza cyiza kuri iki kibazo. |
Ese ujya wibaza uko ikibazo cy’imodoka zikerereza abagenzi zitegereje kuzura muri Kigali cyakemuka? Hari icyo ubushakashatsi bwagaragaje nk’igisubiza cyiza kuri iki kibazo.
Kimwe mu bisubizo
ubushakashatsi batandukanye bwagaragaje cyatanze umusaruro mu bihugu byinshi
byahuye n’ikibazo nk’iki Kigali irimo kunyuramo muri iyi minsi, ni ugukura
ubwikorezi mu maboko y’abikorera bakora bagamije kunguka bigakorwa na Leta kuko
leta iba iharanira inyungu rusange z’abaturage.
IMPAMVU Ubwikorezi ni service y’inyungu rusange kimwe nk’amazi
n’amashanyarazi niyo mpamvu ikwiye gukorwa na Leta cyane cyane mu bihugu bifite
abaturage bafite amikoro atari menshi, mbega batabasha kwishyura igiciro
cy’urugendo gihanitse mu rwego rwo kugaruza ibiba byatanzwe mu gutanga service
y’ubwikorezi ( operation cost) .
Muri bisinesi iyo ari yo yose ,umushoramari
ashora imari agamije kunguka. Ariko iyo bigeze ku bikorwa bifitiye inyungu
rusange nko gukwirakwiza amazi, amashanyarazi ndetse n’ubwikorezi rusange,
gushaka inyungu bishobora kutajyana neza n’ibikenewe n’umujyi n’abaturage bawo.
Ubwikorezi rusange,
butandukanye n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi kuko bugamije gufasha abaturage
kugira imibereho myiza no guteza imbere ubukungu bw’umujyi, bityo bukwiye kuba
bunoze kandi bwizewe.
Byongeye kandi,
ubwikorezi rusange butanga inyungu rusange nko kugabanya imyuka ihumanya
ikirere, kuganya umubyigano w’imodoka (traffic congestion) ndetse no gufasha mu
iterambere ry’imikoreshereze y’ubutaka(land use development), ibintu bitaba mu
nyungu z’abikorera.
INYUNGU ZIRI MU KWEGURIRA UBWIKOREZI RUSANGE LETA
1. Umujyi umwe, Sisitemu imwe, Ingengabihe imwe( Integrated transport):
Iyo ubwikorezi bushyizwe mu maboko ya Leta bituma hahuzwa imihanda yose
ikoreshwa n’imodoka zitwara abagenzi rusange mu mujyi wose igacungwa n’ikigo
kimwe cya leta bityo bigafasha mu kugabanya ikiguzi cyatangwaga mu gukorwa
ubwikorezi haba ku kigo gikora ubwikorezi rusange cyangwa se abagenzi ndetse
bikorohera n’abagenzi bakenera guhinduranya imodoka(Transfer).
Urugero: Umugenzi aba ashobora gufata bisi, akayivamo agafata indi
ntasabwe kongera kwishyura.
Yishyura rimwe gusa
urugendo rwose, akenshi hashingiwe ku ntera cyangwa zone anyuramo, aho
kwishyura buri kinyabiziga.
2. Gushyira imbere gutanga service kurusha guharanira inyungu:
ikigo cya leta
gishyira imbere guha serivisi abaturage kurusha guharanira inyungu bigatuma no
mu masaha abagenzi aba atari benshi mu muhanda, imodoka zigenda kenshi
bigakemura cya kibazo cy’abamara umwanya munini bicaye mu modoka bategereje ko
yuzura ngo ibone guhaguruka.
3. Kuzigama amafaranga binyuze mu guhuza ibikorwa(Saving money through economies of scale):
Guhuza imihanda y’imodoka zitwara abagenzi , imodoka(fleets) n’imikorere mu
kigo kimwe cya Leta bigabanya ibyatangwaga mu gukora ubwikorezi kubera gukorera
hamwe bityo hakaho kuzigama amafaranga menshi , akaba yashorwa mu guteza imbere
ubwikorezi rusange. Urugero : Aho buri sosiyete y’abikorera yatanga amafaranga
yo gufata neza no gusana imodoka ukwayo , iyo ubwikorezi buhurijwe mu kigo
kimwe cya leta kibasha gisaranganya ayo mafaranga ku modoka nyinshi icyarimwe
bikagabanya igiciro cyatangwaga kuri buri modoka na company ukwayo .
Mu buryo nk’ubu kandi, kugura lisansi,
ibikoresho by’imodoka nk’amapine n’ibindi cyangwa kugura n’amabisi mashya mu
buryo bukomatanyije bituma haboneka igabanywa ry’ibiciro abakora ku giti cyabo
umwe akora ukwe batabona. Ikindi Guhuza ibikorwa by’ubuyobozi n’abakozi mu kigo
kimwe cya Leta gikora ubwikorezi rusange nabyo bigabanya gusubiramo imirimo
imwe n’imwe(avoid redundant administrative overheads), bikagabanya igiciro
cy’imirimo rusange bigafasha kandi mu kunoza imikoreshereze y’umutungo,
bityo bigatuma hazigamwa amafaranga menshi( birakomeza…)

0 Comments