Ticker

6/recent/ticker-posts

Musangamfura Christian Lorenzo yinjiye mu muryango wa SK FM93.9. Ni umwe mu banyamakuru beza mu Rwanda.

 Musangamfura Christian Lorenzo yinjiye mu muryango wa SK FM93.9. Ni umwe mu banyamakuru beza mu Rwanda.


Musangamfura Christian Lorenzo, umunyamakuru w’imikino wamamaye cyane kuri Radio Rwanda, yamaze gusezera mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). Amakuru yizewe aturuka imbere muri RBA yemeza ko yatanze ibaruwa isezera ku wa 6 Mutarama 2025.

Nubwo impande zombi – Lorenzo na RBA – zitaragira icyo zitangaza ku mugaragaro, amakuru agera ku binyamakuru atangaza ko yamaze kumvikana n’umunyamakuru Sam Karenzi, aho byitezwe ko azaba ari umwe mu batangiza radiyo nshya Karenzi agiye gufungura.

Iyi radiyo nshya izaba itangiranye n’amazina azwi mu itangazamakuru ry’imikino, barimo na Kazungu Claver ndetse na Ishimwe Ricard, bose baherutse kuva kuri Fine FM. Musangamfura Lorenzo nawe asanzwe aziranye na Sam Karenzi kuko bagiye bakorana no mu bihe byashize, cyane cyane ubwo bari bakiri kuri Fine FM.

Lorenzo yatangiye umwuga w’itangazamakuru kuri RC Musanze, nyuma yerekeza kuri Fine FM. Nyuma y’igihe gito, yahise ajya kuri Radio Rwanda, aho yavuye ajya kuri Radio 10, hanyuma agaruka kuri Radio Rwanda ku nshuro ya kabiri, ari naho yari akirimo kugeza asezeye.

Iri sezera rye rishobora gutuma radiyo nshya ya Sam Karenzi igira imbaraga mu bijyanye n’itangazamakuru ry’imikino, cyane ko Lorenzo azwiho ubunyamwuga n’ubushobozi bwo gushimisha abakunzi b’imikino.

 

Post a Comment

0 Comments