Musangamfura Christian Lorenzo yinjiye mu muryango wa SK FM93.9. Ni umwe mu banyamakuru beza mu Rwanda.
Musangamfura
Christian Lorenzo,
umunyamakuru w’imikino wamamaye cyane kuri Radio Rwanda, yamaze gusezera mu
Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). Amakuru yizewe aturuka imbere muri
RBA yemeza ko yatanze ibaruwa isezera ku wa 6 Mutarama 2025.
Nubwo
impande zombi – Lorenzo na RBA – zitaragira icyo zitangaza ku
mugaragaro, amakuru agera ku binyamakuru atangaza ko yamaze kumvikana
n’umunyamakuru Sam Karenzi, aho byitezwe ko azaba ari umwe mu batangiza radiyo
nshya Karenzi agiye gufungura.
Iyi radiyo
nshya izaba itangiranye n’amazina azwi mu itangazamakuru ry’imikino, barimo na
Kazungu Claver ndetse na Ishimwe Ricard, bose baherutse kuva kuri Fine FM.
Musangamfura Lorenzo nawe asanzwe aziranye na Sam Karenzi kuko bagiye bakorana
no mu bihe byashize, cyane cyane ubwo bari bakiri kuri Fine FM.
Lorenzo
yatangiye umwuga w’itangazamakuru kuri RC Musanze, nyuma yerekeza kuri Fine FM.
Nyuma y’igihe gito, yahise ajya kuri Radio Rwanda, aho yavuye ajya kuri Radio
10, hanyuma agaruka kuri Radio Rwanda ku nshuro ya kabiri, ari naho yari
akirimo kugeza asezeye.
Iri sezera
rye rishobora gutuma radiyo nshya ya Sam Karenzi igira imbaraga mu
bijyanye n’itangazamakuru ry’imikino, cyane ko Lorenzo azwiho ubunyamwuga
n’ubushobozi bwo gushimisha abakunzi b’imikino.

0 Comments