Igihugu cyari
kimaze imyaka 11 kitagira umwami nta
n’umuganura utangwa. Umuhango w’umuganura mu Rwanda waje guhagarara ku ngoma ya
Musinga ubwo umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo
yacirirwaga i Burundi mu mwaka wa 1925.
Nyuma
y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu
miryango yabo ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiragamo imbaraga
ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye.
Muri
iki gihe tugezemo Leta y’u Rwanda igendeye ku byiza n’akamaro Umuganura wagize
mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko
uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.
Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku
wa 24/02/2017 mu ngingo ya 3 (100) niryo ribigena hagamijwe ko kuri uwo uwo
munsi, Abanyarwanda basabana, bunga ubumwe, bazirikana ibyiza bagezeho ari nako
bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.
Abanyarwanda
hirya no hino mu Gihugu bizihije Umunsi Mukuru w'Umuganura, ufite
insanganyamataiko igira iti 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo
kwigira'. Ibi birori byizihirijwe mu Karere ka Musanze ku rwego rw'Igihugu,
byanakorewe mu turere dutandukanye aho byabereye ku rwego rw'Umudugudu.
Mu gihe
u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura, bamwe mu baturage
bagaragaza ko uyu munsi wahindutse ikimenyetso cy’imiyoborere myiza
ugereranyije n’uko byari byifashe mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.


0 Comments