"Icyo abarimu bari bakwiye kwicara bakaganiraho, ni
ukuvuga ngo iyi banki yacu tuyikoreshe gute kugira ngo itugirire akamaro
kurushaho." Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasobanuye impamvu
abarimu bose basabwa guhemberwa muri Koperative Umwarimu Sacco.
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Joseph Nsengimana,
yashimangiye ko abarimu ari bo nkingi ya mwamba mu burezi bw’umwana
w’Umunyarwanda ndetse umusaruro w’ibyo akora ugaragarira mu buryo abana yigisha
batsinda ndetse n’uko bakoresha ubumenyi bahawe iyo basoje amasomo.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, ubwo yatangizaga Inama
nyunguranabitekerezo ku burezi yibanda ku myigire n'imyigishirize, yari
yitabiriwe n’abarimu bo mu mashuri yo mu burezi bw'ibanze bahagarariye abandi
mu Rwanda.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko abarimu ndetse n’ubuyobozi
bwa minisiteri ibafite mu nshingano bahuriye ku ntego imwe yo gutanga ubumenyi
ku bana b’u Rwanda.
Ati “Icyo twese dushinzwe kandi dusangiye ni ukwigisha no
kongerera ubumenyi abana b’u Rwanda kugira ngo biteze imbere banateze imbere
Igihugu cyabo.”
Yavuze ko mwarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi, abandi bo
mu zindi nzego bashinzwe kumufasha kwigisha no kugira ngo uwo murimo akora wo
gutanga ubumenyi urusheho kugenda neza.
Ati “Mwarimu ni inkingi y’ingenzi mu burezi, mwarimu ni we
ushinzwe kurera, ni we uhagarara imbere y\abanyeshuri akabigisha. Abasigaye ari
abayobozi b’ibigo ari abakorera mu mashami ashamikiye kuri Minisiteri
y’Uburezi, ari Minisiteri y’Uburezi, twese tukaba dushinzwe kugira ngo dufashe
mwarimu kwigisha.”

0 Comments