Ticker

6/recent/ticker-posts

"Icyo abarimu bari bakwiye kwicara bakaganiraho, ni ukuvuga ngo iyi banki yacu tuyikoreshe gute kugira ngo itugirire akamaro kurushaho."Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana

                                        


"Icyo abarimu bari bakwiye kwicara bakaganiraho, ni ukuvuga ngo iyi banki yacu tuyikoreshe gute kugira ngo itugirire akamaro kurushaho." Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasobanuye impamvu abarimu bose basabwa guhemberwa muri Koperative Umwarimu Sacco.

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Joseph Nsengimana, yashimangiye ko abarimu ari bo nkingi ya mwamba mu burezi bw’umwana w’Umunyarwanda ndetse umusaruro w’ibyo akora ugaragarira mu buryo abana yigisha batsinda ndetse n’uko bakoresha ubumenyi bahawe iyo basoje amasomo.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, ubwo yatangizaga Inama nyunguranabitekerezo ku burezi yibanda ku myigire n'imyigishirize, yari yitabiriwe n’abarimu bo mu mashuri yo mu burezi bw'ibanze bahagarariye abandi mu Rwanda.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko abarimu ndetse n’ubuyobozi bwa minisiteri ibafite mu nshingano bahuriye ku ntego imwe yo gutanga ubumenyi ku bana b’u Rwanda.

Ati “Icyo twese dushinzwe kandi dusangiye ni ukwigisha no kongerera ubumenyi abana b’u Rwanda kugira ngo biteze imbere banateze imbere Igihugu cyabo.”

Yavuze ko mwarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi, abandi bo mu zindi nzego bashinzwe kumufasha kwigisha no kugira ngo uwo murimo akora wo gutanga ubumenyi urusheho kugenda neza.

Ati “Mwarimu ni inkingi y’ingenzi mu burezi, mwarimu ni we ushinzwe kurera, ni we uhagarara imbere y\abanyeshuri akabigisha. Abasigaye ari abayobozi b’ibigo ari abakorera mu mashami ashamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi, ari Minisiteri y’Uburezi, twese tukaba dushinzwe kugira ngo dufashe mwarimu kwigisha.”

 

Post a Comment

0 Comments