Ticker

6/recent/ticker-posts

Kevin Kade, Ruti Joël ,Uncle Waffles, bakoze Ibitangaza ♨️ birenze mu gitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco rya Giants of Africa muri BK Arena

 

           


Umuhanga mu kuvanga imiziki wo muri Afurika y’Epfo wavukiye muri Eswatini, Ungelihle Zwane wamamaye nka Uncle Wafflesyasusurukije

 

Uncle Waffles yamamaye mu ndirimbo zirimo “Asylum”, “Wadibusa”, “Yahyuppiyah” yakoranye na Tony Duardo, Justin99 , Pcee, EeQue na Chley , “ZENZELE” yahuriyemo na Royal Musiq, CowBoii, Xduppy na Uncool MC, “BAPHI” yakoranye na Royal Musiq, Mark Khoza, CowBoii na Uncool MC n’izindi.

Abitabiriye igitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco rya Giants of Africa 2025, babyinanye nawe izi ndirimbo n'izindi zitandukanye yabacurangiye, afashijwe n'umushyushyarugamba ndetse n'abasore n'inkumi bamubyinira. 

Muri iki gitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco rya Giants of Africa 2025, umuhanzi Kevin Kade yanyuze abitabiriye abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka Sikosa, Folomina na Munda.



Ni umuhanzi wagiye ku rubyiniro afite itsinda ry’ababyinnyi benshi bamufasha kubyina ndetse nyuma aza kwakira umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver wari kumwe n’abana afasha binyuze muri Sherrie Silver Foundation. 

Kevin Kade weretswe urukundo rudasanzwe n’abitabiriye iki gitaramo yaboneyeho kwifuriza isakuburu nziza umubyinnyi Sherrie Silver ndetse asaba ibihumbi by’abari muri BK Arena kuririmbira uyu mukobwa bamwifuriza isabukuru nziza.



Uyu muhanzi wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kwerekana ubuhanga mu gutaramira abantu by’umwihariko ahuza kubyina no kuririmba. 

Umuhanzi mu njyana Gakondo, Ruti Joël yongeye gushimangira ko iyi njyana ikomeje kwigarurira imitima y’abakiri bato bitandukanye n’uko mbere yafatwaga nk’injyana y’abakuze.

Mu gitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco rya Giants of Africa yataramiye ibihumbi by’abari bateraniye muri BK Arena barizihirwa, bamufasha guhamiriza no kuririmba zimwe mu ndirimbo yaririmbye zirimo ‘Mukotanyi’. 

Post a Comment

0 Comments