Rwiyemezamirimo Kakooza Nkuliza Charles 'KNC', washinze Radio&TV1 akaba na Perezida wa Gasogi United, yatumiwe kuganira n'abazitabira igitaramo cy'Urwenya cya #GenZComedyShow, binyuze mu gice cya #MeetMeTonight.
Muri iki gitaramo kizaba ku wa Kane, tariki 7 Kanama 2025, muri Camp Kigali, hanatumiwemo abanyarwenya bagezweho n'abahanzi bazasusurutsa abazacyitabira.
KNC washoye imari muri Siporo n'Itangazamakuru, azaganiriza urubyiruko ku rugendo rwe mu myuga itandukanye yagiye akora n'ibyafasha abato kugera ku ntego zabo.
Kakooza wamamaye kwizina rya KNC izina rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no mu karere kubera ibikorwa bye KNC yamamaye nkumunyamuziki umukinnyi wikinamico ndetse nkumunyamakuru wikorera ufite radio na television ye bwite bizwi nka Radio 1 na TV1 bikorera i Kigali mu murenge wa Kacyiru akagira kandi ikipe yumupira w'amaguru izwi nka Gasogi fc
KNC ni umuyobozi wa Radio 1 na TV1 ndtetse ni ibye kugiticye akaba umunyamuziki umukinnyi wa film nikinamico akaba umunyamakuru umwanditsi umuyobozi wibitaramo ndetse akaba umuhanga mu kwamamaza ibikorwa byabashoramari nibindi akaba afite ikipe izwi nka Gasogi FC iri mukiciro cyambere mu Rwanda
KNC ubwo yigaga mu ishuri rizwi nka Lycee de Kigali yashinze ihuriro ryabahanzi nabaririmbyi yise the Earth Light ryarimo bamwe mubyamamare bizwi cyane mu Rwanda nka Tom close Manasseh Mico ndetse nabandi benshi batandukanye
icyogihe basubiragamo indirimbo zabandi bagategura ibitaramo kwinjirabyari inote yijana 100 yashoboraga gutegura igitaramo akuzuza inzu yimyidagaduro ya lycee de Kigali
KNC kandi mumwaka wa 2014 gashyantare tariki 25 nibwo hamenyekanye inkuru yakababaro kumwana we wimfura warurwariye mu gihugu cy'ubuhinde yitabye Imana inkuru yababaje abatari bacye cyane cyane nkabafana be ndetse nabakunzi be n'umuryangowe

0 Comments