Mu Rwanda,
ibizamini bya Leta bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’uburezi, yaba mu
mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga. Ariko se, ni bande babikosora?
Babisubiramo gute? Ese haba hari uburyo bwizewe bwirinda amakosa cyangwa ruswa?
Ubu ni bumwe mu buryo bwizewe, bunoze kandi burinzwe umutekano bugenderwaho mu
gukosora ibi bizamini.
Uko
Gukosora Bitangira
Iyo igihe
cy’ibizamini cyaheze, ibizami biba byakusanyijwe bikajyanwa ahantu habugenewe
gukorerwa isuzuma. Aha ni ho hatoranyirizwa abakozi b’inzobere batoranywa
hashingiwe ku bunararibonye, ubumenyi ndetse n’ubunyangamugayo.
Aba bakozi
bahabwa amahugurwa yihariye ku buryo bwo gukosora, ndetse bagahabwa
n’amabwiriza ahamye y’uko bagomba kwitwara mu kazi kabo kugira ngo hirindwe
amakosa ashobora kugira ingaruka ku banyeshuri.
Uburyo
Gukosora Gukorwa
Abakosora
babanza guhabwa ibisubizo by’icyitegererezo (marking guides) byemejwe n'inzego
za Leta zibishinzwe nka REB n'izindi nzego nk’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe
Ubumenyi ngiro n’Imyuga (RTB). Ibi bifasha gukosora mu buryo buhuje, bwizewe
kandi budaheza.
Ibyo bakoze
byose bikurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga rifasha gukusanya amanota,
kugenzura amakosa yagaragaye, no gutahura ibidasanzwe. Buri gikorwa gikorwa mu
buryo bufunguye kandi bwizewe, bikagabanya ibyago byo kuba habaho
amarangamutima cyangwa ruswa.
Umutekano n’Ubumwe mu Gukosora
Ibizami
bikosorerwa ahantu hagenwe, hari umutekano wizewe n’ubugenzuzi buhoraho. Buri
mukosozi asabwa kubahiriza ubunyamwuga, kwirinda kumenyesha amanota cyangwa
gusohora amakuru y’ibizamini ataragera ku rwego rubifitiye uburenganzira.
Ibi byose
bigamije kwimakaza uburinganire n’ubutabera mu gutanga amanota, no kurinda
isura nziza y’uburezi mu Rwanda.

0 Comments