Ticker

6/recent/ticker-posts

Uyu mugabo mwiza w'Imfura ni Inkotanyi cyane General Major Ruki Karusisi

                                         

Uyu mugabo mwiza w'Imfura ni Inkotanyi cyane General Major Ruki Karusisi

Uyu mugabo mwiza w'Imfura ni Inkotanyi cyane General Major Ruki Karusisi Umuhungu wa Karusisi Jean-Berchmans na nyina wa Ruki Karusisi akaba Illuminée Mutabonwa Umukobwa wa Boyi w'Umutware watwaye i Ntenyo muri chefferie ya Marangara Umutware Etienne Gakuba Afande Ruki Karusisi wari utuye mu gihugu cya Congo (aho umuryango we wari warahungiye)

Akimenya ko ingabo z'inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda,nawe yifuje gutanga umusanzu we nuko ahita ahagarika amashuri maze ajya ku ITABARO Nyuma yo kugera ku ntego ye yo kubohora igihugu cye cy'u Rwanda ndetse agahagarika jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994.

General Major Ruki Karusisi yashinzwe imirimo itandukanye mu ngabo z'u Rwanda Muri iyo mirimo yashinzwe harimo nko kuba yarabaye Umuyobozi w’ibikorwa mu ngabo zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu maze mu kwezi kw'Ukwakira mu mwaka w'2018.

Afande Karusisi agirwa Umuyobozi wungirije ishami rya Special Operations Force mu ngabo z'u Rwanda Kuva mu kwezi kw'Ugushyingo mu mwaka w'2019 kugeza mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka w'2025.

General Major Ruki Karusisi yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w'Umutwe w’Ingabo zidasanzwe(Special Operations Force) ubu akaba akora mu biro bikuru bya Minisiteri y'Ingabo.

Inkotanyi cyane General Major Ruki Karusisiuriho kandi washibutse NIYUBAHWE CYANE

Post a Comment

0 Comments