![]() |
| Uyu mugabo mwiza w'Imfura ni Inkotanyi cyane General Major Ruki Karusisi |
Uyu mugabo
mwiza w'Imfura ni Inkotanyi cyane General Major Ruki Karusisi Umuhungu wa
Karusisi Jean-Berchmans na nyina wa Ruki Karusisi akaba Illuminée Mutabonwa Umukobwa
wa Boyi w'Umutware watwaye i Ntenyo muri chefferie ya Marangara Umutware
Etienne Gakuba Afande Ruki Karusisi wari utuye mu gihugu cya Congo (aho
umuryango we wari warahungiye)
Akimenya ko
ingabo z'inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda,nawe
yifuje gutanga umusanzu we nuko ahita ahagarika amashuri maze ajya ku ITABARO
Nyuma yo kugera ku ntego ye yo kubohora igihugu cye cy'u Rwanda ndetse
agahagarika jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994.
General
Major Ruki Karusisi yashinzwe imirimo itandukanye mu ngabo z'u Rwanda Muri iyo
mirimo yashinzwe harimo nko kuba yarabaye Umuyobozi w’ibikorwa mu ngabo
zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu maze mu kwezi kw'Ukwakira mu mwaka
w'2018.
Afande
Karusisi agirwa Umuyobozi wungirije ishami rya Special Operations Force mu
ngabo z'u Rwanda Kuva mu kwezi kw'Ugushyingo mu mwaka w'2019 kugeza mu kwezi
kwa Werurwe mu mwaka w'2025.
General
Major Ruki Karusisi yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w'Umutwe w’Ingabo
zidasanzwe(Special Operations Force) ubu akaba akora mu biro bikuru bya Minisiteri
y'Ingabo.
Inkotanyi
cyane General Major Ruki Karusisiuriho kandi washibutse NIYUBAHWE CYANE

0 Comments