![]() |
| aba ofisiye babiri ba RDF hamwe n’abasivile 20, bakurikiranyweho ibyaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye. |
"Nkuko biteganywa n'Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n'abasirikare bakurikiranwa n'Ubutabera bakaburanishwa n'Inkiko za gisirikare." Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera aba ofisiye 2 ba RDF hamwe n'abasivile 20; bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n'abo ba ofisiye.
Aba bose
bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ku byaha bakekwaho
birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe
n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibyaha
bakurikiranyweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya
Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu itangazo
RDF yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama 2025 yagize iti:
“Nk’uko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare
bakurikiranwa n’ubutabera bakaburanishwa n’inkiko za gisirikare.”
Nubwo RDF
itatangaje amazina y’abafunzwe, itangazo ryayo ryaje nyuma y’iminsi bivugwa ko
hari abafunzwe barimo abanyamakuru n’abafana.
Abo ni
abajyanye n’Ikipe ya APR FC ku mikino mpuzamahanga irimo uwo yahuyemo na
Pyramids FC muri CAF Champions League, muri Nzeri 2024.

0 Comments