Ticker

6/recent/ticker-posts

Uwiteka ni nde? Kuva 5:2

Uwiteka ni nde? 

Uwiteka ni nde?

Isomo Ryiza ku mu kiranutsi dusanga  mu Isezerano rya Mose

 

“Farawo arababwira ati: ‘Uwiteka ni nde ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli.’” (Kuva 5:2)

1. Kwinangira kwa Farawo n’Ingaruka Zabyo

Igihe Mose yagarukaga mu  Misiri azanye ubutumwa buvuye ku Mana, Farawo ntiyemeye guca bugufi. Yabajije ikibazo gifite agasuzuguro: agira ati“Uwiteka ni nde ngo mwumvire?” Ibi byari si ukutamenya gusa, ahubwo kwari urwango n’agasuzuguro .

Mu gihe cy’imyaka isaga  40 Abisirayeli bari baragowe mu bucakara, kandi gusenga ibigirwamana kwari kwaraganje mu Misiri. Nyamara IMANA yakomeje kwihangana, igaha Abanyamisiri amahirwe yo kumenya ukuri. Ariko Farawo yifashe ku ngeso yo kwinangira, maze bigera aho azana ingaruka mbi ku gihugu cye cyose.

 Isomo twakuramo : Kwirengagiza Imana cyangwa kuyisuzugura ntabwo bituma imbaraga zayo zigabanuka. Ahubwo bigaragaza ko umutima w’umuntu ushobora gukomera kugeza igihe imbaraga z’Imana zigaragaye mu buryo Bwayo ikigaragaza nk’IMANA.

2. Imana Itanga  Isezerano

 “Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye, nanjye mbabere Imana. Ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa.” (Kuva 6:7)

Nubwo Abisirayeli bari mu bubata, Imana ntiyigeze ibatererana. Yahamagaye Mose ngo abageze ku isezerano rikomeye: kuba ubwoko bwayo kandi ikababera Imana.

 Isomo twakuramo: Imana ni Se wacu udukunda, ishaka kuturinda imitwaro y’isi no kudushyira mu mucyo wayo. Iyo twemeye kuyizera no kuyumvira, iturwanirira kandi igatugira abana bayo.

3.Ese  Umukiristo nyawe Akwiye Kurangwa n’Umucyo

Abakiristo bose bahamagarirwa kugaragaza ko Imana iri ku ngoma ko yahozeho kandi izahoraho ibihe ni bihe . Yesu yaravuze ati:

  • Ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azagira umucyo w’ubugingo.” (Yoh. 8:12)
  • “Inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura kugeza ku manywa y’ihangu izuba rirashe ,rirenze.” (Imig. 4:18)

Umukiristo nyawe wizerera mu mbaraga z’IMANA ishoborabyose  akwiye kuba nk’inyenyeri irabagirana, igaragaza ko mu isanzure hariho Umwami utegeka byose. Imyitwarire ye, ubuntu bwe, n’imico ye bikagaragaza  imbaraga z’Imana mu buzima bwe bwa minsiyose.

 Isomo twakuramo: Ubuzima bwacu bugomba kuba indorerwamo yerekana urumuri rwa Kiristo, kugira ngo abandi bamumenye biciye muri twe.

4. ibibazo by’amatsiko twibaza?

  • Ese nanjye nshidikanya ku  gukomeza kwizera Imana mu gihe cy’ibigeragezo?
  • Ese hari aho kwinangira kwanjye kwaba kubuza Imana gukora umurimo wayo mu buzima bwanjye?
  • Ni gute nshobora kuba umucyo w’isi nk’uko Yehova abishaka?
Incamake :

Farawo yisuzuguje Imana, ariko ibyo byamuviriyemo guhanwa no gutsindwa. Abakristo bo bahamagarirwa kwereka isi yose ko hariho Imana iri ku ngoma, ifite imbaraga n’imbabazi. Iyo twemeye kuyizera, idukuraho imitwaro ikomeye, ikaduhindura abana bayo kandi ikaduhindurira kuba ibikoresho by’umucyo wayo.

 Iyi nyigisho ishingiye ku Byanditswe Byera no mu gitabo cy’Umwuka w’Ubuhanuzi: Abakurambere n’Abahanuzi (Ingeri ya 2016), pp. 271–272.

 

 

Post a Comment

3 Comments