![]() |
| Nzabana Nawe | Imana Isezeranya Kuba Kumwe n’Abayo |
Nzabana Nawe | Imana Isezeranya Kuba Kumwe n’Abayo
“Ni ukuri nzabana nawe, ibizakubera ikimenyetso yuko ari njye ugutumye, ni uko uzakura ubwo bwoko muri Egiputa(Egypt) , mugakorerera Imana kuri uyu musozi .” (Kuva 3:12)
1. Imana Isezeranya Kuba hafi n’Abizera
Ubwo
Mose yatumwaga ngo akure Abisirayeli mu Misiri, yagize ubwoba ko abantu
bazamwita umubeshyi. Ariko Uwiteka yamusezeranyije ati: “Ubwanjye
nzajyana nawe nkuruhure.” (Kuva 33:14).
Isomo ryacu: Iyo twumva ko intege zacu zidahagije, Imana itwibutsa ko ububasha bwayo butuzura mu bwenge n’ubutwari buke bwacu.
2. Urukundo Nk’Ikimenyetso cy’Ubuhamya
Yesu
yavuze ati: “Ngiri itegeko ryanjye:
Mukundane nk’uko nabakunze.” (Yoh. 15:12).
Urukundo tugirira abandi ni uburyo bwo kugaragaza ko Imana iri muri twe. Iyo
dukundanye nk’uko Kristo yadukunze, haba mu mirimo yacu cyangwa mu mvugo,
tugera ku nshingano yaduhaye kandi tugahinduka indorerwamo y’ijuru hano ku isi.
Isomo : Ubufasha dutanga, urukundo dukwirakwiza, n’ubugwaneza turangwa nabyo ni ubuhamya bukomeye kurusha amagambo.
Imana Ifite Ububasha Kurusha Izindi Mana
“Umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo.” (Kuva 7:12)
1. Farawo n’Abarozi be
Farawo
yasabye igitangaza kugira ngo yizere ko Mose na Aroni bari abatumwa n’Imana.
Aroni ajugunye inkoni ye hasi, ihinduka inzoka. Abarozi b’umwami na bo bakoze
nk’ibyo, ariko inkoni ya Aroni imira izabo.
Isomo : Imbaraga z’abantu cyangwa
izo mu isi ntizigera zigereranywa n’iza Uwiteka. Iyo Imana ivuze, ijambo
ryayo rirakora n’iyo abantu bose babihinyura.
2. Umutima W’inangira
Nubwo
Farawo yabonye igitangaza, yakomeje kwinangira, abita Mose na Aroni ababeshyi.
Ariko Imana yamurinze kugira nabi abagaragu bayo.
Isomo : Kwihambira ku kwinangira no kwanga ukuri bituma umutima urushaho gukomera. Ariko abakomeza kwizera Uwiteka barindwa n’ububasha bwe.
incamake:
Imana
isezeranya kuba kumwe n’abayo mu rugendo rwose. Ubutumwa bwayo si amagambo
gusa, ahubwo bwerekanwa mu bikorwa n’imibereho. Mose yizeye ijambo ry’Imana
maze ahabwa ubutwari bwo kuyobora. Na none inkoni ya Aroni yahishuye ko nta
mana cyangwa ububasha bwo ku isi bushobora kunesha Uwiteka.
ihumure ku bizera: Imana iri kumwe natwe
kandi ububasha bwayo buruta byose. Nta mpamvu yo kugira ubwoba cyangwa
gushidikanya, ahubwo tugomba gukomeza kwizera no gukunda nk’uko Kristo
yadukunze.

0 Comments