Ticker

6/recent/ticker-posts

REB: Abayobozi b’Amashuri 890 Bambuwe Inshingano Basubizwa Kwigisha Nyuma yo Gutsindwa Isuzuma

Muri raporo yasohotse mu Ukuboza 2025, REB yagaragaje ko mu bayobozi 5,277 basuzumwe, abagera kuri 890 (bangana na 17%) batashoboye kugira amanota fatizo ya 70%.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwashyize ahagaragara ibyavuye mu isuzumamikorere riheruka, aho abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababungirije bagera kuri 890 bagaragayeho ubushobozi buke, bityo bakaba bagomba kuva k’ubuyobozi bwo kuyobora ibigo byamashuri bityo bagasubira mu mwuga wo kwigisha nkuko ariho bahereye mbere yo kugirwa abayobozi.

Muri raporo yasohotse mu Ukuboza 2025, REB yagaragaje ko mu bayobozi 5,277 basuzumwe, abagera kuri 890 (bangana na 17%) batashoboye kugira amanota fatizo ya 70%.

Aba barimo abayobozi b’ibigo HT, abashinzwe amasomo (DOS), n’abashinzwe imyitwarire (DD).

Iri suzuma ryakozwe mu Ugushyingo 2024, ryashingiye ku ngingo eshanu z’ingenzi z’imiyoborere myiza, ubumenyi bw’ururimi rw’Icyongereza, ndetse n’umusaruro w’ikigo mu myaka itatu ishize.

Impamvu nyamukuru zateye gutsindwa

Dr. Flora Mutezigaju, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, yasobanuye ko benshi mu bakuwe ku mirimo bagize amanita  mabi bitewe n’impamvu zikurikira:

  • Imyitwarire n’Imicungire mibi: Harimo abashinjwa kunyereza umutungo w’ikigo, cyane cyane ibiribwa by’abanyeshuri.
  • Kutamenya Icyongereza: Umubare munini watsinzwe ikizamini cy’ururimi rw’Icyongereza( English proficiency test exam).
  • Umusaruro w’ikigo: Ibigo byabo byagaragaje gusubira inyuma mu mitsindire y’abanyeshuri mu myaka itatu ishize.
  • Kutubahiriza inshingano : Abayobozi bamwe bagaragayeho kutaba ku kazi no kutita ku barimu n’abanyeshuri.

Imibare iteye itya

 Mu bayobozi 890 bambuwe inshingano harimo:

  • 349 Bayoboraga amashuri abanza (39.2%).
  • 541 Bayoboraga amashuri yisumbuye.

Muri aba, abagera kuri 621 (297 bo muri primaire na 324 bo muri segonderi) nibo bazahita babona imyanya yo kwigisha. Abasigaye 164 bagomba gutegereza kuko imyanya yo kwigisha itahise iboneka.

Bizagenda bite ku bakuwe ku buyobozi?

Nk’uko amategeko abiteganya, aba bayobozi bazahita bahabwa inshingano nshya:

  1. Gusubira kwigisha: Kuko ari abarimu babyigiye, bazasubizwa mu ishuri gutanga ubumenyi.
  2. Urutonde rw’abategereje: Abatabonye imyanya bahita bashyirwa ku rutonde rw’abategereje akazi mu gihe cy’amezi atandatu, bahembwa 2/3 by’umushahara.
  3. Gusezererwa: Nyuma y’amezi 12 umwanya utabonetse, bazahabwa imperekeza basezererwe burundu.

Gahunda y’ejo hazaza

Izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

REB irateganya ko bitarenze muri Werurwe 2026, amashuri yose azaba yamaze kubona abayobozi bashya basimbura abakuweho.hakazakoreshwa abari baratsinze ibizamini (500) n’abandi bazatoranywa binyuze mu ipiganwa.

 


Post a Comment

0 Comments