Muri raporo yasohotse mu Ukuboza 2025, REB yagaragaje ko mu bayobozi 5,277 basuzumwe, abagera kuri 890 (bangana na 17%) batashoboye kugira amanota fatizo ya 70%.
Urwego
rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwashyize ahagaragara ibyavuye mu
isuzumamikorere riheruka, aho abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababungirije
bagera kuri 890 bagaragayeho ubushobozi buke, bityo bakaba bagomba kuva k’ubuyobozi
bwo kuyobora ibigo byamashuri bityo bagasubira mu mwuga wo kwigisha nkuko ariho
bahereye mbere yo kugirwa abayobozi.
Muri
raporo yasohotse mu Ukuboza 2025, REB yagaragaje ko mu bayobozi 5,277
basuzumwe, abagera kuri 890 (bangana na 17%) batashoboye kugira amanota fatizo
ya 70%.
Aba
barimo abayobozi b’ibigo HT, abashinzwe amasomo (DOS), n’abashinzwe imyitwarire
(DD).
Iri
suzuma ryakozwe mu Ugushyingo 2024, ryashingiye ku ngingo eshanu z’ingenzi
z’imiyoborere myiza, ubumenyi bw’ururimi rw’Icyongereza, ndetse n’umusaruro
w’ikigo mu myaka itatu ishize.
Impamvu
nyamukuru zateye gutsindwa
Dr.
Flora Mutezigaju, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, yasobanuye ko benshi mu
bakuwe ku mirimo bagize amanita mabi
bitewe n’impamvu zikurikira:
- Imyitwarire
n’Imicungire mibi:
Harimo abashinjwa kunyereza umutungo w’ikigo, cyane cyane ibiribwa
by’abanyeshuri.
- Kutamenya
Icyongereza:
Umubare munini watsinzwe ikizamini cy’ururimi rw’Icyongereza( English proficiency
test exam).
- Umusaruro
w’ikigo:
Ibigo byabo byagaragaje gusubira inyuma mu mitsindire y’abanyeshuri mu
myaka itatu ishize.
- Kutubahiriza
inshingano : Abayobozi
bamwe bagaragayeho kutaba ku kazi no kutita ku barimu n’abanyeshuri.
Imibare
iteye itya
Mu
bayobozi 890 bambuwe inshingano harimo:
- 349 Bayoboraga amashuri abanza
(39.2%).
- 541 Bayoboraga amashuri
yisumbuye.
Muri
aba, abagera kuri 621 (297 bo muri primaire na 324 bo muri segonderi) nibo
bazahita babona imyanya yo kwigisha. Abasigaye 164 bagomba gutegereza kuko
imyanya yo kwigisha itahise iboneka.
Bizagenda
bite ku bakuwe ku buyobozi?
Nk’uko
amategeko abiteganya, aba bayobozi bazahita bahabwa inshingano nshya:
- Gusubira
kwigisha:
Kuko ari abarimu babyigiye, bazasubizwa mu ishuri gutanga ubumenyi.
- Urutonde
rw’abategereje:
Abatabonye imyanya bahita bashyirwa ku rutonde rw’abategereje akazi mu
gihe cy’amezi atandatu, bahembwa 2/3 by’umushahara.
- Gusezererwa: Nyuma y’amezi 12 umwanya
utabonetse, bazahabwa imperekeza basezererwe burundu.
Gahunda
y’ejo hazaza
Izi
mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka
w’amashuri wa 2025/2026.
REB
irateganya ko bitarenze muri Werurwe 2026, amashuri yose azaba yamaze kubona
abayobozi bashya basimbura abakuweho.hakazakoreshwa abari baratsinze ibizamini
(500) n’abandi bazatoranywa binyuze mu ipiganwa.
0 Comments