Ticker

6/recent/ticker-posts

Burikantu yatawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu


                    

Kigali  Ku wa 20 Nyakanga 2025


Mwitende Abdoulkarim, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana abantu mu nzu binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko byemejwe na Dr. Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB, Burikantu yafashwe nyuma y’aho abakobwa bari bamusuye bagaragaje ko yababujije gusohoka ku ngufu. Ibi bikorwa bikaba bishobora gushyirwa mu cyiciro cy’ihohoterwa ribangamira uburenganzira bw’abantu.

RIB yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye, ndetse hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mu butumwa Dr. Murangira yahaye itangazamakuru, yibukije ko kugira umuntu imfungwa cyangwa kumufungira ahantu nta bubasha cg itegeko rikurengera  ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi ko abafite aho bahuriye n’ibyaha nk’ibi bazakurikiranwa mu buryo bukwiye.

Burikantu ni umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, by’umwihariko ku rubuga rwa TikTok, aho akunze gusangiza abakunzi be amashusho arimo urwenya n’ibiganiro.

RIB irakangurira abaturage gutanga amakuru ku bikorwa byose bikekwaho kuba ibyaha, kugira ngo bikumirwe hakiri kare kandi ubutabera bukore akazi kabwo.

Icyaha Burikantu akekwaho gishobora gushyirwa mu ngingo zikurikira:

Ingingo ya 148 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ku cyaha cyo gufungira umuntu ahantu hatemewe.

Igihe umuntu afunze undi ku gahato cyangwa amubuza ubwisanzure bwo kugenda, ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 2, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya 500,000 na 1,000,000.

 Iyo byakozwe ku bantu benshi cyangwa harimo ibikorwa bigaragaza ubushotoranyi cyangwa guhohotera, igihano kirushaho gukomera.

KIGALI50 NEWS


Post a Comment

1 Comments